Nkuko ba banyabwenge
Indirimbo ya 239 mu Gushimisha Imana
1. Nkuko ba banyabwenge
Barebye ya nyenyeri,
Bakayikurikira
N’ umunezero mwinshi,
Natwe twifuze dutyo
Kureb’ Umwami Yesu
2. Bo batebutse vuba
Gushak’ urwo ruhinja;
Bararupfukamira,
Ni rwo Mwami w’ ijuru;
Natwe dushake Yesu
Twiboner’ Umukiza
3. Bah’ Umwan’ amaturo
Y’ igiciro kinini;
Baramurabukira,
Urut’ ab’ isi bose:
Natwe tugire dutyo,
Duhe Yes’ imitima
4. Yes’ Uwera w’ Imana,
Uturindir’ iteka
Mu nzira yaw’ ifunganye;
Hanyum’ uzatujyane
Mu bwami bwo mw ijuru,
Ah’ umwijim’ utaba
5. Abo mw ijuru bose,
Nta tabaza bifuza:
Ni Wowe mucyo waho
N’ izuba ritarenga
Yes’ uzatujyaneyo,
Tuguhimbaz’ iteka