Tur’ abami bayobotse
Indirimbo ya 237 mu Gushimisha Imana
1. Tur’ abami bayobotse,
Tuje ngo turabukire
Uyu Mwam’ usumba byose,
Dukurikiy’ inyenyeri
Amasakramentu:
Ye. . . we.
Wa nyenyeri nziza we,
Komez’ utuyobore,
Tujy’ imbere; gumy’ ugende,
Tuger’ ahw Umwami’ ari!
2. Nje gutur’ Umwami Yesu,
Nzany’ izi zahabu nziza
Ni We nyir’ isi n’ ijuru,
N’ Umwami w’ abami bose
3. Nje gutur’ Umwami Yesu,
Nzany’ iyi mibavu myiza:
Byerekana yukw atwumva,
Iyo tumusenze hose
4. Nje gutur’ Umwami Yesu,
Nzany’ ishangi rihumura:
Byerekana yukw azapfa
Mu cyimbo cy’ abanyabyaha
5. Tuje kugushengerera:
Ur’ Umwami n’ Umukiza
Akir’ amaturo yacu,
Mucunguzi, Nyirigira!