Umukiza wac’ ubwo yavukaga
Indirimbo ya 236 mu Gushimisha Imana
1. Umukiza wac’ ubwo yavukaga,
Nta cumbi yabonye, keretse mu nka
Nubwo bamuhej’ i Betelehemu,
Twe kumwim’ icumbi: twe, tumwakire!
2. Marayika yaj’ asang’ abungeri;
Izo nkuru nziz’ azibabariye,
Bagend’ uwo mwanya kumusingiza
Natwe twe gutinda, tumusingize
3. Na ba banyabweng’ aho baboneye
Ya nyenyer’ irang’ Umwami Krisito
Bamusanze vuba, ihayobora,
Bamutur’ ibyiza bamuzaniye
4. Ko nd’ umwana muto, namutur’ iki?
Simfit’ izahabu nk’ abanyabwenge,
Nta n’ intama mfite, nka ba bungeri
Mfite kimwe gusa: muh’ umutima!