Yemwe, bungeri ba kera
Indirimbo ya 233 mu Gushimisha Imana
1. Yemwe, bungeri ba kera,
Mutubwir’ ibya Yesu,
Ibyo mwabonye rya joro,
Igihe yavukaga
Amasakramentu:
Shimwa Rurema!Shimwa Rurema,
Shimwa, , Rurema, shimwa!
Wow’ usumba byose
Shimwa Rurema!Shimwa, Rurema!
Shirmwa, Rurema, shimwa!
Amahor’a be mw isi!
2. Twar’ aho turaririye
Umukumbi n’ ijoro
Maze, tugubwa gitumo
N’ urangurur’ aty’ ati:
3. Marayik’ aratubwira,
At’ i Betelehemu
Habavukiy’ Umukiza:
Ni We Mwami Krisito!
4. Uwo mwanya, haz’ umutwe
W’ ingabo zo mw ijuru,
Zigoswe n’ umucyo mwinshi;
Zirasingiza ziti:
5. Natwe turahaguruka,
Tujy’ i Betelehemu,
Dusangayo rwa Ruhinja,
Ni ko kurushima, ngo:
6. Bungeri turabashimye;
Byose turabyumyise
Tujye kumusanga natwe,
Tumusingize tuti: