Mana yo mw’ ijuru
Indirimbo ya 23 mu Gushimisha Imana
1. Mana yo mw’ ijuru,
Byos’ uri nyira byo,
Kand’ ubiduh’ ubudasiba
Utang’ utimana;
Ujy’ udukenura,
Bituma tuguhimbaza.
2. Impan’ ihebuje
Yes’ atugabira
N’ ubuntu bwe n’ amahoro ye
Yatubabariye,
Twaramugomeye:
Mbes’ ibyo s’ igitangaza?
3. Mwami, ndakwingize,
Nubwo ntakwiriye,
Nyigiza hafi, tugumane!
Mpa kugukorera,
Ndusheho kwemera
Gukund’ ibiri mw’ ijuru!