Mw ivuka ryawe, Yesu, bakuryamishije
Indirimbo ya 225 mu Gushimisha Imana
1. Mw ivuka ryawe, Yesu, bakuryamishije
Mu kiraro kigawa, mu muvure w’ inka
Wasasiwe, Mukiza, ahadakwiriye
Nubw’ ur’ Uwaturemye, ni ko wagiriwe!
2. Nimuze, yemwe bana, tUmuhimbarize
Ko yaryamishijw’ atyo, mu muvure w’ inka
Dushim’ Umwami Yesu, tumukundir’ ibyo,
Ko yabay’ umukene kubwabanya byaha
3. Umfashe, Mwami Yesu, kuguhora hafi
Ngo ngukunde, tuban’ iminsi yanjye yose,
Kandi n’ abndi bana,
Na b’ ubiyereke,
Bagukunde, dushiman’ urukundo rwawe