Wasiz’ ubwiza war’ ufite mw ijuru
Indirimbo ya 224 mu Gushimisha Imana
1. Wasiz’ ubwiza war’ ufite mw ijuru,
Ubwo wazaga mw isi, Yesu;
No mw ivuka ryawe nta hantu hariho
Hagutunganiye, Mwami.
Amasakramentu:
Ngwin’ uze mu mutima wanjye,
Umbemo, ndabikwemereye
Ngwin’ utahe mu mutima wanjye,
Wiboneremw aho kuba
2. Mbes’ abamalayika ntibagushingije,
Ubwo wimikwaga, Krisito?
Ariko, Mwami, wicishije bugufi,
Utuvukir’ utyo mw isi!
3. Dor’ inyoni yos’ igir’ aho yarika,
Na y’ ingunzu ntibur’ intaho
Ariko Wowe, Mwami Yesu, wabuze Ah’ urambik’ umusaya
4. Waj’ uzany’ Ijambo rizima, Krisito,
Ryo kubatur’ abantu bawe
Bakwitura kwang’ urukundo rwaw’ ubwo,
Bakumanika ku giti
Amasakramentu:
Ngwin’ ube mu mutima wanjye:
Nizigiy’ urwo rupfu rwawe!
Ngwin’ utahe mu mutima wanjye:
Nizigiy’ Umusaraba
5. Abari mw ijuru bazagusingiza,
N’ uza kwima ya ngoma yawe
Nzumv’ umbwir’ uti: Mfit’ aho nkugeneye,
Ngwino, wimane nanjy’ ubu!
Amasakramentu:
Bizanezeza cyane, Yesu,
Ubwo nzumv’ ijwi ryawe ryiza!
Bizanezeza cyane, Mukiza;
Nzagusingiza, ntahwema!