Ubwo nzamar’ imirimo ngo nsezere kw’ isi
Indirimbo ya 219 mu Gushimisha Imana
1. Ubwo nzamar’ imirimo ngo nsezere kw’ isi,
Umugezi witw’ Urupfunywambutse,
Ni ho nzagera mw Ijuru,
Nsang’ Uwamfiriye:
Azanyakiran’ ubuntu n’ineza
Amasakramentu:
Nzamumenya, nzamumenya
Nzaba mpagaz’ imbere Ye, nnyuzwe
Nzamumenya, nzamumenya;
Mbony’ inkovu zo mu biganza bye
2. Nzanezerwa ni mbon’ubwiza bwo mumaso he,
Kandi sinzasiba kumushimira
Urukundo n’ imbabazi n’ ubuntu
Byatumye
Nanjy’ amboner’ ikibanza mw ijuru
3. Abo nkunda bagezeyo mbafitiy’ ubwuzu:
Wa Mugezi ni wo wadutanije
Ariko sinavug’ ubwuzu bwinshi mfitiye
Umukiza wanjye wanyitangiye
4. Azanshisha mw iremb’ansohoze mu rugo i We
Azanyambikish’ umwenda wera de
Nzaririmb’ iya Mose n’iy’ Umwana
W’intama!
Yewe, nzanyurwa nirebeye Yesu!