Tujye duhimbaz’ iteka
Indirimbo ya 215 mu Gushimisha Imana
1. Tujye duhimbaz’ iteka
Ururembo rw’ i wacu,
Twarwubakiwe na Yesu
Mw ijuru ry’ Uwiteka
Amasakramentu:
Iyaba mfit’ amababa
Nk’ abamarayika,
Mba ngurutse, nkagerayo,
Nkab’ i Siyon’ iteka
2. Kand’ amazu yaho yose
Ararabagirana,
Kand’ aruta cyane rwose
Ay’ abantu bubaka
3. Yes’ ariyo, ni We Mwami
Utwar’ abaho bose,
Kand’ abamalayika bajya
Bamuhimbaz’ iteka
4. Munsi y’ intebe y’ ubwami
Ni hw isok’ikomoka
Ivamo ya mazi meza
Ubugingo bw’iteka
5. Kand’aho ni ho hamera
Igiti cy’ ubugingo:
Ibibabi byacyo byiza
Ni byo bikiz’ abantu
6. Duhimbaz’ urwo rurembo
Rwo mw ijuru ry’ Imana:
Ni rwo Yesu Kristo wacu
Yadutunganirije,
7. Yes’ utungany’ imitima
Y’ abakwizeye twese,
Tujye dukor’ iby’ ushima,
Tuzabane mw’ ijuru