Harihw indi s’ irut’ iyi cyane
Indirimbo ya 213 mu Gushimisha Imana
1. Harihw indi s’ irut’ iyi cyane:
Ni nziza, ni nziza!
Ntiyagerwaho, n’ ikibi cyose:
Ni nziza, ni nziza!
Ni ho tuzajya
Kubw’ Umukiza!
Baduherey’inanga nziza nshya,
Ducurangane n’abamarayika:
Iyo si ni nziza
2. kandi nta mwijim’uriyo rwose:
Iyo si ni nziza!
Nta mubabaro, nta muborogo:
Iyo si ni nziza!
Banywa ku mugezi w’ ubugingo,
Kandi bareb’ uwabapfiriye,
Bakishimir’ ubwiza bwe bwinshi:
Iyo si ni nziza!
3. Nubw’ ibyaha byacu bikabije
Kandi bigwiriye,
Umukiza yaradupfiriye
Ngo tubikurweho
Nukw abizey’ Umukiza twese,
Tuzatunganywa n’ urwo rupfu rwe,
Kandi nyuma tuzimana na We
Iyo si ni nziza!