Ni mw’ ijuru ku Mana —Abizeye
Indirimbo ya 212b mu Gushimisha Imana
1. Ni mw’ ijuru ku Mana —Abizeye
Bazateranirwa— Mu mahirwe
Kubw’Umwuka w’ Umwami
Bateraniyeyo
Bazerura ngo, Shimwa —Shimwa, Mwami!
2. Umwana w’Iman’ ubwe—Yavuyeyo
Ngw ajy’ atunyuza neza— Mu nzira ye
Tujye twibuk’ iteka
Kw’ ari W’ utwigisha;
Tuvuge tuti: Shimwa, -Shimwa, Mwami!
3. Twebwe twes’ ab’ iyi si, —Tumushake
Na bene wacu bose—Tubajyane
Tunezerwe, twizere,
Twebw’ abacunguwe,
Twerure tuti: Shimwa,—Shimwa,
Mwami!