Mw ijuru, hariho—Isi nziza
Indirimbo ya 212a mu Gushimisha Imana
1. Mw ijuru, hariho—Isi nziza;
Abera ba Yesu—Ni ho bari
Bishimira cyane
Kumuhimbaz’ iteka,
Kandi basingiza—Izina rye.
2. Mwa banyabyaha mwe, — Mutebuke
Kuz’ aho Yes’ ari:—Ntimutinde!
Ubwo tuzabana
Nawe, Yesu, mw’ ijuru,
Tutanduye rwose, —Tuzishima.
3. Hahirw’ ababayo, Kukw’ Imana
Ijy’ ibanezeza—Bihebuje
Dutanguranirwe
Ah’ ubwami bwa Yesu
Buri, n’ ubwiza bwe—Budashira.