Mw ijuru, hariho—is nziza
Indirimbo ya 212a mu Gushimisha Imana
1. Mw ijuru, hariho—is nziza;
Abera ba Yesu—Ni ho bari
Bishimira cyane
Kumuhimbaz’ iteka Kandi
Basingiza— izina rye
2. Mwa banyabyaha mwe, — Mutebuke
Kuz’ aho Yes’ ari Ntimutinde!
Ubwo tuzabana
Nawe, Yesu, mw’ ijuru,
Tutanduye rwose, —Tuzishima
3. Hahirw’ ababayo, Kukw’ Imana
Ijy’ ibanezeza—Bihebuje
Dutanguranirwe
Ah’ ubwami bwa Yesu
Buri, n’ ubwiza bwe—Budashira