Har’ uwitwa Danyeli: yar’ intwari pe
Indirimbo ya 206 mu Gushimisha Imana
1. Har’ uwitwa Danyeli: yar’ intwari pe!
Ntiyakangwaga n’abanz’ asenga Imana ye
Amasakramentu:
Tinyuka, mugenzi ba nka Danyeli!
Itange ku Mwami wawe, ntumwihakane
2. Ub’ intwari ya Yesu niy’ ukuri kwe
Bakubare no mu mutwe wa Danyel’uwo!
3. Bamwe bo mu ntore ze baraneshejwe
Kuko batihaze rwose nka Danyel’ uwo!
4. Dor’ Umwanzi Satan’ agaby’ ingabo ze!
Ziraneshwa zihuye na ba Danyel’ uwo!
5. Nuko rer’ ushikame kand’ utambuke!
Umv’ impundu ziravuza ba Danyel’uwo