Tur’ abasirikare ba Kristo Yesu
Indirimbo ya 202 mu Gushimisha Imana
1. Tur’ abasirikare ba Kristo Yesu;
Ni W’ ukiz’ abamwiringira
Kandi twasezeranye kurwana cyane
Na Satani n’ isi n’ umubiri
2. Turi bene Data umwe, bagenzi banjye,
Kandi dusangiye kwizera;
Iyo badututse, baduhora Yesu,
Twibuke yuko yadupfiriye
3. Mwibatizwa twashyizwehwikimenyetso
Cy’ umusaraba yabambweho,
Tujye turwana munsi y’ iyo bendera,
Twambay’ intwaro duhabwa na We
4. Tube maso, twirinde, nta wakwikiza;
Twizigir’ izo ntwaro nziza
Satani n’ ashimagiza, ye kutwoshya;
Twe kumutinya n’ az’ arakaye
5. Twih’ Umwuka Wera, kugira ngo yime
Mu mitima yac’ adutware;
Nukw azatubatur’ ububata bubi
Bwo kwifuza kose k’ umubiri
6. Bene Data, duhumurizanye,
Kuko tur’ ingabo z’ Uwanesheje
Twe gutiny’ ababisha, twe gucogora
Tube maso, dusenge, turwane
7. Nubw’ intambar’ idasiba, twagabiwe
Intwaro zituneshereza,
Mw’ ijuru tuzaruhukan’ ibyishimo,
Twambay’ ikamba ritangirika