Umwam’ agaby’ ingabo ze
Indirimbo ya 200 mu Gushimisha Imana
1. Umwam’ agaby’ ingabo ze
Kurwana n’ ibyaha
Umugaba n’ Umwana we:
Intwari ye ni nde?
2. Wikorer’ umusaraba,
Ugendane na We
Mufatany’ imibabaro,
Nuk’ ub’ intwari ye!
3. Sitefano yakubiswe
Kubw’ uwo Mwami we,
Yasabirag’ abanzi be,
Ubwo bamwicaga
4. Ubwo yar’ agihagaze,
Yabay’ intwari ye;
Bamwicishij’ amabuye,
Areba mw ijuru
5. Batwikwaga mu muriro,
Baranabambwaga
Dukurikiz’ urugero
Rwiza baduhaye!
6. Bajugunyirwag’ intare,
Zikabatanyura
Babicishaga n’ inkota:
N’ intwari za Yesu
7. Non’ izo ntwari za Yesu
Zageze mw ijuru!
Dore zigos’ intebe ye;
Ziramusingiza!
8. Zaciye mu mibabaro,
Zizamukirayo
Mwam’ udufashe natwe ngo
Duc’ aho baciye