Mbony’ Umukiza mwiza, ni Yesu Kristo
Indirimbo ya 20 mu Gushimisha Imana
1. Mbony’ Umukiza mwiza, ni Yesu Kristo
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi
Igikundiro cye cyinshi ni cyo cyanyemeje
Kumusanga ngw anyuhagir’ ankize!
Anyurura mbabaye, ankiz’ amakuba;
Amaganya yanjy’ ajy’ ayanyakira,
Yaka nk’ inyenyer’ iteka; n’ uw’ igikundiro;
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi
Amasakramentu:
Anyurura mbabaye, ankiz’ amakuba,
Amaganya yanjy’ ajy’ ayanyakira;
Yaka nk’ inyenyer’ iteka; n’ uw’ igikundiro;
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi
2. Intimba zanjye zose, yarazikoreye;
Uko ngeragejw’ andinda wa Mubi
Ibyantwazag’ igitugu, yarabimbatuye:
N’ igihome cyanjye, njya mwihishamo!
Naterwa na Satani, ngahanwa n’ inshuti,
Yes’ azantabar’ angeze mw ijuru!
Yaka nk’ inyenyer’ iteka; n’ uw’ igikundiro;
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi
3. Ntazansiga nk’ imfubyi, ntazampemukira
Mpora mbeshejweho no kwizera gusa
Ubw’ angoteshej’ ingabo, ntacyo ngitinya pe
Ajy’ antungisha manu yo mw ijuru
Njya nkumbura n’umunsi nzagera Mw’ ijuru.
Nzanezerwa ni mureba mu maso:
Yaka nk’ inyenyer’ iteka; n’ uw’ igikundiro;
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi