Ni nd’ uzarwanana n’ Umwami wacu
Indirimbo ya 199 mu Gushimisha Imana
1. Ni nd’ uzarwanana n’ Umwami wacu?
Ni nd’ uzamamaza ubutumwa bwe?
Ni nd’ uzarorera kwifuz’ iby’ isi,
Nubwo yarenganywa n’ abanga Yesu?
Amasakramentu:
Mbese, tur’ aba nde? Tur’ aba Yesu!
Twar’ aba Satani, turamwimura!
2. Dor’ icyubahiro tumaranira
S’ icy’ iyi s’ ahubwo n’ icy’ Umukiza
Yaradupfiriye: urukundo rwe
Ruduhata kwemer’ ubuhake bwe
3. Yesu yaducunguj’ amaraso ye
Y’ igiciro cyinshi: tur’ imbata ze
Tuzagaya dute ubwo buntu bwe?
Byose tubisige kubw’ izina rye
4. Nubw’ aba Satani bagir’ umwete
Wo kurwana cyane, twe kubatinya
Ingabo z ‘ Imana nta wazitsinda,
Kuk’ ukuri kwayo kuzineshesha
5. Twandikiwe kera kub’ ingabo ze:
None, dutabare: twe gucogora!
Twihangan’ ahubwo, tugir’ umwete,
Kuko turwanana n’ Umucunguzi