Mana nduburira amaso yanjye
Indirimbo ya 194 mu Gushimisha Imana
1. Mana nduburira amaso yanjye
Ku misozi
Mbe gutabarwa kwanjye kuzava he?
Mubimbwire
K’ Uwiteka niho guturuka
Ku Mana yaremy’ijuru n’isi
2. Ntizemera k’ibirenge byawe
Biteguza;
Ikurinda ntabw’ihunikira
Ntisinzira
Imana irind’Abisirayeri
Ihor’iri maso ntisinzira
3. Imana ni Yo Murinzi wawe
Wo kwizerwa
Niyo gicucu cy’iburyo bwawe
Gihoraho
Ku manyw’izuba ntirizakwica
N’ijoro ukwezi ntuzagutinya
4. Imana niyo ikurind’ibibi byose iteka
Imana niy’irind’ubugingo
Bgawe neza
Izakurind’amajya n’amaza
None no mu bihe bidashira