Mwam’ ujy’ imbere mu nzira yacu
Indirimbo ya 192 mu Gushimisha Imana
1. Mwam’ ujy’ imbere mu nzira yacu
Tur’ abana baw’ uduhe
Kugukurikir’ iteka,
Utuyobore, tujye kwa Data
2. Mu ngeso zacu no mu mirimo,
Iby’ ushaka ko dukora
Mu rugendo rw’ i Siyoni,
Utubashishe kubisohoza
3. Ni haz’ igiter’ uturengere!
Ni tubon’ iminsi mibi,
Tube twihanganye cyane,
Mu nzira yawe, ni ko bigenda
4. Ni tubabazwa n’ ibidutera,
Udukomeze, tubashe
Kubabarir’ abatwanga;
Tukwiringiye, bizanesheka
5. Naho habaho ikintu cyose
Kidukurahw amahoro
Ngo duterwe n’ ubukonje
Tuzacyihana, tuger’ i wawe
6. Duhishurire ibyo mw ijuru,
Amasezerano yawe
Ab’ impamba y’ ubugingo;
Maze hanyuma, tuger’ i Wawe
7. Uru rugendo urutunganye!
Kand’ uduh’ Umwuka Wera
Ngw’ ab’ impamba y’ ubugingo,
Utugezeyo, twishim’ iteka
8. Udushorere hose tugenda;
Ni tunanirwa mu nzira,
Uduhembure, Mukiza,
Ubwo tuzapfa, tuzajy’ i Wawe