Nunguk’ ubuntu bwa Yesu
Indirimbo ya 191 mu Gushimisha Imana
1. Nunguk’ ubuntu bwa Yesu,
Menye n’ imbabaz’ afite,
Nunguk’ ubwenge bw’ ukuri,
Meny’ urukundo yankunze!
Nunguk’ ibya Yesu!
Amasakramentu:
Nunguk’ ibya Yesu!
Nunguk’ ibya Yesu!
Nunguk’ ubwenge bw’ ukuri,
Meny’ urukundo yankunze
2. Nshishikarir’ ibya Yesu,
Meny’ iby’ anshakaho byose
Mwuka Wer’ umfuturire:
Mbwir’ uko Yesu yankunze
3. Nunguk’ ijambo rya Yesu,
Mbane n’ Umwam’ antoneshe;
Numvire byos’ antegeka,
Mpuze na We, muyoboke
4. Meny’ iby’ ubwami bwa Yesu,
Menye n’ ubwiza bwe bwose,
Meny’ ukw azim’ ingoma ye,
Ari We Mwami w’ abami