Ijuru ryawe, Mana
Indirimbo ya 19 mu Gushimisha Imana
1. Ijuru ryawe, Mana,
Riraguhimbaza:
N’ ibirimo byose
Bishim’ ubudasiba
Ku manywa na n’ ijoro
Icyubahiro cyawe
N’ ubwenge n’ ubuntu
2. Izuba ryawe, Mana,
Hamwe n’ inyenyeri
N’ ukwezi na ko, byose
Biraguhimbaza
Bibwiriz’ amahanga
Atarumv’ ibya Yesu
Ubwiza bw’ Umuremyi
Wabiremye byose
3. Ijambo ryawe ryera
N’ iry’ ukuri rwose;
Ni ryiza, kandi ni ryo
Riduhumuriza
Kand’ ubutunzi bwawe
N’ ubwenge bwo mw ijuru,
Duhora tubihabwa
Iyo tukumviye
4. Nta n’ umwe ushaka kubwe
Kwirinda ngw atagwa,
No kujy’ akor’ ibyiza
No kudacumura:
Man’ ujy’ umfash’ iteka,
Ndeke kukwibagirwa
No kugucumuraho
Bikakubabaza
5. Ibyo waremye byose
Byo mw ijuru n’ isi
Bishim’ izina ryawe;
Nanjye ndisingize
Ndashaka kugutura
Uyu mutima wanjye
N’ uyu mubiri na wo;
Bib’ imbata zawe