Mukiza, Mwungeri mwiza
Indirimbo ya 18b mu Gushimisha Imana
1. Mukiza, Mwungeri mwiza,
Dushorez’ urukundo
Ikiganza cyawe cyiza
Kitugaburir’ ubu
Amasakramentu:
Uhimbazwe, Mucunguzi,
Mukiza tur’ abaw’ iteka
Kand’ uhimbazwe, Yesu
2. No kubw’ imbabazi zawe
Utwuhagir’ ibyaha;
No kubw’ imbaraga zawe
Wez’ imitima yacu
3. Turashaka kukumvira
Mu mategeko yawe;
Nuko kubw’ ibyo, dushaka
Kubon’ imyizerere
4. Mukiza, Mwungeri mwiza
Turagukurikira
Utugwiriz’ imbaraga
Kand’ ujy’ uturamira