Umwungeri wacu ni we Yesu
Indirimbo ya 18a mu Gushimisha Imana
1. Umwungeri wacu ni we Yesu;
Ajy’ arind’ intama ze.
Aturagira mu bwatsi bwiza;
Ni W’ utubumbatira.
|:Yes’ Umwami, Yes’ Umwami
Ni We waducunguye::|x2
2. Ni twe Ntama zawe, Mwami Yesu,
Utuyobor’ inzira!
Uturind’ ibyago n’ amakuba,
Udukure mu byaha!
|:Yes’ Umwami, Yes’ Umwami
Mutabazi, twumvire!:|x2
3. Yesu yemeye kutwakir’ ubu,
Nubwo dukiranirwa.
Amaraso Y’ aratwuhagira;
Ni We munyambabazi!
|:Yes’ Umwami, Yes’ Umwami
Twihute, tumwitabe.:|x2
4. Yes’ utwemere tw’ abagusanze,
Twihannye, tubabaye.
Ur’ Umwami kand’ ur’ Umukiza;
Tur’ abawe kuv’ ubu!
|:Yes’ Umwami, Yes’ Umwami
Dor’ abakwiragije!:|x2