Mw isi yacu no mw ijuru
Indirimbo ya 186 mu Gushimisha Imana
1. Mw isi yacu no mw ijuru
Nta zina nk’irya Yesu:
Nta rindi ryampumuriza
Nk’iry’ uwatubambiwe
Amasakramentu:
Iryo zina. . . ndarikunda. . . ,
Ry’umucunguzi Wanjye!
Iryo zina. . . rihebuje. .
Ni ryo rinyiringiza
2. Nihagir’umunt’ushimwa
W’umunyacyubahiro,
Naho yakirush’abandi,
Yes’ aramuhebuza!
3. Iryo zina ryiza cyane
Ni ryo ngab’inkingira
Irya myambi ya Satani;
Ntabwo yarishobora!
4. Ereg’iryo zina ryiza
Sinz’uko naryogeza,
Nzajya mw’ijuru Kubwaryo,
Mpore nsingiza Yesu!
5. Ni ryo rimpesh’ubutware
Bgo Kunesh’ibyi’iyi si,
Rikamvana mu buretwa,
Rikamp’umudendezo!
6. Nzajya nkwikubit’imbere
Ni nkubona Mw’ijuru,
Wow’ Umwam’ utwar’abami;
Nyirigir’ usingizwe!