Dor’ inzir’ ijya mw ijuru n’ imwe
Indirimbo ya 184 mu Gushimisha Imana
1. Dor’ inzir’ ijya mw ijuru n’ imwe:
N’ iya Yesu n’ Umusaraba we
Ni mpush’ inzira y’ Uwambambiwe
Sinzahabona n’ Umucy’ ubayo
Amasakramentu:
Nta yindi nzira tuzabona:
Nta yiriho, haba n’ imwe
N’ ukur’ inzir’ ijya mw ijuru
N’ iy’ Umusaraba
2. Nushaka kwinjir’ Ahera cyane,
Ukajy’ imbere y’ Imana yera,
Uce mu nzira twaciriwe nshya;
N’ iy’ amaraso y’ Umwami Yesu
3. Nsezeye ku nzira z’ isi zose:
Sinzazinyuramw uhereiy’ ubu
Dat’ arampamagar’ ati: Ngwino!
Nzakugez’ aho wateguriwe