Tugiy’ i wacu mw ijuru
Indirimbo ya 183 mu Gushimisha Imana
1. Tugiy’ i wacu mw ijuru:
Muze, mwi. . . sigara!
Gusingiz’ Umucunguzi:
Muze, mwi. . . sigara!
Abagezeyo baragwiriye;
Baranezererw’ Umwana w’ Intama
Abandi bari mu nzira:
Muze, mwi . . sigara!
2. Hazab’ umucyo mw ijuru:
Muze, mwisigara!
Muve mu mwijima mubi:
Muze, mwisigara!
Har’ ikamba Yes’ azatwambika;
Tuzanezeranwa n’ abakijijwe,
Ibyiza tubisangiye:
Muze, mwisigara!
3. N’ ushaka ko tujyanayo,
Ihane! Ihane!
Mwiringir’ agukiz’ ubu;
Ihane! Ihane!
Kand’ uwo mutwaro wikoreye,
Mwemerer’ awugutur’ uruhuke,
Ngo tuzabane mw ijuru:
Ihane! Ihane!