Mur’ iyo nzir’ iruhije
Indirimbo ya 182 mu Gushimisha Imana
1. Mur’ iyo nzir’ iruhije,
Mbese, muragana he?
Turagana mu gihugu
Iman’ itunganije
Mu bikombe n’ imisozi
Ni ho duca tujy’ i bwami,
|:Ni ho duca tujy’ i bwami:
Nshuti, muze, tujyane!:|x2
2. Mur’ icyo gihugu gishya,
Ariko mwizey’ iki?
Izaduh’ imyenda yera
N’ amakamb’ adashira
Na ya mazi y’ ubugingo,
Tubane n’ Iman’ iteka,
|:Tubane n’ Iman’ iteka:
Nshuti, muze, tujyane!:|x2
3. Mugend’ uko muri kose,
Nta n’ ibyago mutinya?
Uwitek’ azaturinda,
Umwuk’ udukomeze
Uwitek’ adutabare,
Yesu, na W’ atujy’ imbere,
|:Yesu na W’ atujy’ imbere:
Nshuti, muze, tujyane!:|x2
4. Natwe twaza, mwaturinda,
Ngo tujyan’ aho mujya?
Nuko, tubikunze cyane,
Twishimye bhebuje
Nimuze, tutabasiga:
Yes’ aradutegereza;
|:Yes’ aradutegereza
Nshuti, muze, tujyane!:|x2