Impara yaguy’ umwuma
Indirimbo ya 180 mu Gushimisha Imana
1. Impara yaguy’ umwuma
Nkukw ishak’ amazi,
Mana ni ko njya nkwifuza
Ng’ umpemburish’ ubuntu
2. Ni Wowe Man’ ihorabo,
Maz’ amar’ inyota;
Ni ryari nzakwirebera,
Mu maso, Mucunguzi?
3. Mutima wanjy’ uhagaze
Ubabajwe n’ iki?
Wiringir’ Itazabura
Gukiz’ uwihanganye
4. Uwifuz’ Imana wese
Imuhaz’ ibyiza,
Nuko nizere, nishime,
Nshim’ imbabazi zayo