Iy’ urushye, iy’ uremerewe
Indirimbo ya 179 mu Gushimisha Imana
1. Iy’ urushye, iy’ uremerewe,
Bibwire Yesu, bibwire Yesu!
Iy’ ukumbuy’ abakunzi bawe,
Byos’ ubimuganyire!
Amasakramentu:
Bibwire Yesu, bibwire Yesu!
Ni We nshut’ ihebuje,
Nta n’ indi wabon imeze nka We;
Byos’ ubimuganyire!
2. Ibyo byago, ndetse n’ amarira,
Bibwire Yesu, bibwire Yesu!
Bya byaha bihishwe bikunesha,
Byos’ ubimuganyire!
3. Ubw’ utiny’ indwara no gupfusha
Bibwire Yesu, bibwire Yesu
Ubwo wibaz’ iby’ umunsi w’ ejo
Byos’ ubimuganyire!
4. Mbes’ ugir’ ubwoba bwo kuzapfa?
Bibwire Yesu, bibwire Yesu
Ntuzi yuk’ Umwami Yes’ azaza?
Byos’ ubimuganyire!