We kwumvir’ Umubi ujy’ agushuka
Indirimbo ya 176 mu Gushimisha Imana
1. We kwumvir’ Umubi ujy’ agushuka
Umwumviye wese ab’ acumuye:
Wamutsinda none kubw’ Umukiza,
Byagufash’ ubundi kujy’ umunesha
Amasakramentu:
Saba Yes’ agufashe,
Agukize mu moshya;
Azahor’ akurinda,
Akuneshereze
2. Wirind’ ubucuti bw’ abantu babi;
Bakunda kukoshya gukor’ ibibi
Ntukavug’ ijambo ritey’ isoni,
Wubahe n’ izina ry’ Imana yera
3. Ujy’ ugira neza, ufash’ abandi;
Wirinde kubeshya, ahubw’ ujy’ uba
Inyangamugayo, kukw iby’ ari byo
Bikundwa na Yesu ujy’ agufasha
4. Unesha Satani byamwandikiwe
Kw azahabw’ ikamba n’ Umwami Yesu
Tugir’ intege nke, nyamara Yesu
Ni we Mutabazi, udushoboza