Jy’ uba maso, wowe muntu wizeye
Indirimbo ya 174 mu Gushimisha Imana
1. Jy’ uba maso, wowe muntu wizeye:
Mu gitondo, jya wisung’ Imana,
Kuk’ Umwanzi yoshy’ abataba maso
Ngw abagushe kukw abanga
Amasakramentu:
Jy’ uba maso: wicogora!
Jy’ uba maso: senga!
2. Jy’ uba maso, no ku manywa y’ ihangu,
Iby’ isi byibagij’ iby’ ijuru;
Weho, gir’ umwanya wo kwiherera,
Ng’ useng’ Umukiza wawe
3. Jy’ uba maso n’ imunsi na n’ ijoro,
Wibuk’ ibyiza by’ inshuti Yesu;
Ujy’ umushakish’ umutima wawe:
Mubwir’ ibikubabaje
4. Jy’ uba maso, hose mu gihe cyose:
Satan’ akubikiriye hose,
Ashak’ uburyo yaguseseramo,
Ngo yimur’ Umwami Yesu