Imana ni yo mwungeri
Indirimbo ya 173 mu Gushimisha Imana
1. Imana ni yo mwungeri
Undagiz’ urukundo;
Niringiye yuko ntazakena,
Kuko nd’ intama ya Yesu
2. Andyamisha mu cyanya cye
Cy’ ubwatsi bwiza cyane,
Anjyan’ i ruhande rw’ imigezi,
Itemba nez’ idasuma
3. Ansubizamw intege nshya,
Zinkomez’ umutima,
Anyobor’ inzir’ igororotse
Kubwa rya zina rye ryera
4. Nubwo naca mu gikombe
Cy’ umwijima w’ urupfu,
Sinagir’ ikibi ntinya cyose,
Kuko turi kumw’ iteka
5. Kand’ ujy’ undindish’ inkoni
Yawe n’ inshyimbo, Mana,
Nukw ibyo bizampumuririza
No mu gicucu cy’ urupfu
6. Untunganiriz’ ameza
Mu maso y’ abanyanga,
Unsize n’ amavuta mu mutwe,
Ump’ igikombe cyuzuye
7. N’ ukur’ imbabazi zawe
Zizanyomahw iteka;
Nanjye nzaba mu nzu y’ Uwiteka
Ibihe byose, nishima