Nshimy’ Umuremy’ Uhoraho
Indirimbo ya 17 mu Gushimisha Imana
1. Nshimy’ Umuremy’ Uhoraho
Wahanits’ ijuru,
Inyanj’ akazidendeza;
Yiremeye byose
Yashyizeho n’ izuba rye
Kumurika k’ umunsi,
N’ ukwezi n’ inyenyeri bye
Byo kwaka n’ ijoro
2. Mushime ko yategetse
Imyaka ngw imere;
Yaremeshej’ ijambo rye
Ibizima byose
Nitegerez’ ibyiza bye
Ku mpande zos’ iteka,
Hano hasi no hejuru;
Ntabwo bihinyuka
3. Mw isi nta kintu kiriho
Kiterekan’ ibye
Ni We wenyin’ utegeka
Izuba n’ imvura
Imana ni Y’ ibeshaho
Twe n’ inyamaswa zose
Nta hantu twayihungira,
Nta na hw itagera