Hozana, singizwa
Indirimbo ya 165 mu Gushimisha Imana
1. Hozana, singizwa,
Yesu, Mukiza mwiza:
Watumenyesheje
Urukundo rw’ Uwiteka
Usingizwe, Mwami:
Wavuye mw ijuru,
Uzanir’ ab’ isi
|:Agakiza keza.:|x2
2. Hozana, singizwa,
Muvunyi w’ ubugingo;
Imitim’ ishime
Iryo zina ryawe ryiza
None turirimbe
Izi ndirimbo nshya,
Ngw abana b’ Imana
|:Banezerwe bose.:|x2
3. Hozana, singizwa, wowe,
Nshuti y’ abantu
Uwihanganye wese
Ntabwo wanga kumwakira
Wowe,
Mwami mwiza,
Waje kutwigisha
No kutumenyesha
|:Uk’ ukiranuka.:|x2
4. Hozana, singizwa,
Yesu, Mukiza wacu;
Wemeye kwitanga
Kubw’ ibicumuro byacu,
Wicisha bugufi,
Maz’ upfira bose,
Kugira ngw abawe:
|:Babon’ ubugingo.:|x2