Yes’ avukir’i Betelehemu
Indirimbo ya 164 mu Gushimisha Imana
1. Yes’ avukir’i Betelehemu,
Bamuryamishije mu muvure:
N’umunyambabazi nyinshi cyane:
|:Ng’uko yaj’ anshaka!:|x3
N’umunyambabazi nyinshi cyane:
Nguk’uko yaj’ anshaka!
2. Yesu yanshunguriye ku Giti,
Kand’ abohor’ umutima wanjye
Ntangazwa cyane n’ imbabazi ze:
|:Yaziz’ ibyaha byanjye.:|x3
Ntangazwa cyane n’ imbabazi ze:
Yaziz’ ibyaha byanjye
3. Yesu ntahwema gukiz ’abantu:
Ntitugasubire mu ngeso mbi,
Ngo tuzabane na We mw’ ijuru:
|:Araduhamagara,:|x3
Ngo tuzabane na We mw’ijuru:
Araduhamagara
4. Yes’ azagaruk’ atujyan’ iwe,
Tugumane na We iminsi yose
Kuko yabisezeranye natwe:
|:Azaza ntazatinda.:|x3
Kuko yabisezeranye natwe:
Azaza ntazatinda