Uhereye kera kose
Indirimbo ya 163 mu Gushimisha Imana
1. Uhereye kera kose,
Yesu yahoze mw ijuru,
Ar’ i buryo bw’ Uwiteka,
Ni yo Man’ isumba byose
2. Maz’ urukundo rwe rwinshi
Rwamuzanye mur’ iyi si,
Avuka nk’ abandi bantu,
Ashir’ ubwan’ arakura
3. Atangira no kwigisha
Ibyiza by’ Uwiteka, Se;
Kand’ abarwayi bizeye
Yakundaga kubakiza
4. Ijambo rye ryakizaga
Impumyi n’ abaremaye;
Yakoraga ku babembe
Bamwizeye, bagakira
5. Kandi n’ abari bapfuye,
Yabashaga kubazura;
Nta bwo Yesu yananiwe
Gukiz’ umunt’ umwizeye
6. Kand’ ikirut’ ibyo byose,
Yabwirizag’ abakene
Iby’ urukundo rw’ Imana
N’ iby’ agakiza k’ iteka
7. Maz’ abantu babi cyane
Batemey’ ibyo yavuze
Batewe n’ ishyari ryinshi
Kumwic’ urupfu rubi pe
8. Yabambishijw’ imbereri
Kubwacu, ku Musaraba;
Batoboy’ ibiganza bye;
Byakirishag’ imbabazi
9. Dor’ uko yadupfiriye,
Azir’ ibyaha bya twese;
Yapfuye mu cyimbo cyacu
Kubw’ urukundo rwe rwinshi
10. Kand’ uz’ ahw ur’ amwizeye;
Ntiyabura kumwakira
Yarabisezerany’ ati:
Sinzamuheza na hato