Nganirir’ibya Yesu
Indirimbo ya 162 mu Gushimisha Imana
1. Nganirir’ibya Yesu
N’ iby’ urukundo rwe
N’ uko yavuye mw ijuru,
Ngwaz’ aducungure
Ni yo magamb’ ankwiriye,
Nd’ indushyi, mpindanye
Yamviriy’ amaraso ye
Ngw’anshungure, mb’ uwe
Amasakramentu:
|:Nganirir’ ibya Yesu:|x3
N’iby’urukundo rwe
2. Twagereranya n’ iki
Ibyo yababajwe
Ntiyanze kutubambirwa
Ngwadukiz’ibyaha
Bisubiremo witonze,
Ne kubyibagirwa,
Ngo meny’ icyo yankoreye
N’ uko yanshunguye
3. Onger’ unyibuts’ ibye,
Mbimeny’uko biri
Bivug’ uburyo bworoshye
Nk’ ubwiriz’ umwana
N’ umbonan’ umubabaro,
Ujy’ umber’ inshuti,
Umbwir’ iby’ ubwo buntu bwe
Ngo bimpumurize
4. Hor’ ubimbwir’ iteka:
Ntibizandambira
Umva, ni jye munyabyaha
Yesu yaj’ ashaka!
Erega, n’ igitangaza:
Mbyamamaze hose,
Uwer’ utagir’ inenge
Kumfira ndi mubi!
5. Uzonger’ ubimbwire
Iteka n’ ubona
Yuko gukund’iby’ iyi si
Binyaz’ umugisha
Unyibuts’ iby’ isi yindi
Irut’ iyi cyane,
Ngo mbon’ Umwami w’ iyo si,
Antunganye, nyurwe