Yesu, nguhagaz’ imbere
Indirimbo ya 155 mu Gushimisha Imana
1. Yesu, nguhagaz’ imbere,
Nibaza binyobeye
Icyakunkundishij’ utyo,
Nd’ uwatsinzwe, mpindanye
Amasakramentu:
Biranyobeye, birantangaje:
Nzajya mbitangarira!
Biranyobeye, birantangaje,
Yuko wankunz’ utyo, Yesu!
2. Wasenze kubwanjy’ utya, ngo:
Ntibib’ uko jye nshaka
N’ ibyaha byanjye byakwishe,
Ntabw’ ari za nguma nsa!
3. Birya byuya by’ amaraso,
Ntangar’ iyo mbyibutse:
Ibyo byabaye kubwanjye
Rya jor’ i Getsemane
4. Wishyizehw ibyaha byanjye,
Bihinduka nk’ ibyawe;
Wehoho nta cyo wakoze:
Ni jye bakujijije!
5. Wabambwe mu cyimbo cyanjye,
Ng’ unkize kurimbuka,
Ahubwo nzajye mw ijuru,
Ngushim’ ubudasiba