Ndabaririmbira—Iby’Uwamfiriye
Indirimbo ya 154 mu Gushimisha Imana
1. Ndabaririmbira—Iby’Uwamfiriye,
Wankunze mfit’ ibyaha, narararutse!
Wambonyemw iki, Krisito,
Ukaza mw is’ukamfira?
2. Yasiz’ ingoma ye, —Nukw aramanuka;
Baramusuzugura, ntibamwemera
Har’ indi nshuti nka We se
Yakund’ abayihinyuye?
3. Baramushingije, —Bashash’ imyambaro
Ngo, Hozana; hahirw’ Umwami Krisito!
Bukeye, barahinduka,
Bati: Nabambwe! Nabambwe!
4. Bafash’ Umwam’ ubwo, —Baramuhemura;
Bakiz’umwambuzi, babamba Krisito
Iby’ arabyihanganira,
Ngw abon’ ukw aducungura
5. Yavuye mw ijuru, —Aza mur’ iyi si,
Abur’ aho yarambik’ umusaya we;
Amfira ku Musaraba,
Ngo nanjy’ angeze mw ijuru
6. Ntabwo nzarambirwa—Kubaririmbira
Iby’ urukundo rwe n’ uko yababajwe
Yanyemeye nk’ inshuti ye:
Nzavuga hos’ izina rye!