Yes’ urankunda, Mukiza mwiza
Indirimbo ya 153 mu Gushimisha Imana
1. Yes’ urankunda, Mukiza mwiza;
Yes’ urankunda: sinz’ icyakunkundishije!
Waje kunkiza, nd’ umunyabyaha;
Ubwo wanshunguye, nagupfira!
Amasakramentu:
Njye nguhimbaza, Mukiza mwiza!
Njye nguhimbaza, Mucunguzi wanjy’ unkunda
Njye nguhimbaza, Mukiza mwiza:
Nzakuririmbir’ ibihe byose
2. Waje kunkiza, Mukiza mwiza;
Waje kunkiza: wabyemejwe n’ iki, mbese?
Icyo nzi n’ uko wabay’ inshungu,
Ubwo wamfirag’ urupfu rubi
3. Nshorera, Yesu, Mukiza mwiza:
Nshorera, Yesu; jy’ ungez’ ah’ ushaka hose,
Mu nzira nziza, cyangwa no mu mbi,
Nger’ ikirenge mu cyawe, Yesu
4. Yes’ uzampemba, Mukiza mwiza:
Yes’ uzampemba, ntakwiriy’ ubuntu bwawe
Kandi nzareba n’ ubwiza bwawe,
Nguhimbazanye n’ abera bose