Har’ umukunzi nka Yesu wacu
Indirimbo ya 152 mu Gushimisha Imana
1. Har’ umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n’ umwe!
Nta n’ udukiz’ ubumuga nka We:
Oya ye, nta n’ umwe!
Amasakramentu:
Yes’ az’ ibiturushya byose;
Atuber’ umuyobora.
Har’ umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n’ umwe!
2. Har’ und’ utungan’ akera nka We?
Oya ye, nta n’ umwe!
Nyamara nta wiyoroshya nka We:
Oya ye, nta n’ umwe
3. Nta munsi n’ umw’ adusigirira;
Oya ye, na hato!
Haba n’ ijoro tutaba kumwe,
Oya ye, na hato!
4. Mbese, har’ uwo yigez’ ahana?
Oya ye, nta n’ umwe!
Mu banyabyaha, har’ uw’ aheza?
Oya ye, nta n’ umwe
5. Har’ indi mpano twahabwa nka We?
Oya ye, na hato!
Itamutwimye yatwim’ ijuru?
Oya ye, na hato!
6. Reka dushim’ Umukiza wacu!
N’ ukuri: nashimwe!
Azaz’ asange dutegereje:
N’ ukuri: azaze!