Nishimiye ko Data wa twese
Indirimbo ya 150 mu Gushimisha Imana
1. Nishimiye ko Data wa twese
Yandikishij’ iby’ urukundo rwe;
Mu byiz’ Imana yavuze byose,
Nta kirut’ iki, ko Yesu ankunda
Amasakramentu:
Nishimiye ko Yes’ ankunda:
Arankunda! Arankunda!
Nishimiye ko Yes’ ankunda,
Nubwo ntakwiriye
2. Kand’ iyo nyobye, nkamushavuza,
Ntareka kunkunda ntakwiriye;
Kand’ ikinsubiz’ aho Yes’ ari
Cyane n’ ukwibuk’ urukundo rwe
3. Ni ndeb’ ubwiza bwe bwo mw ijuru,
Nzajya ndirimb’ ik’ iteka ryose?
Nzajya mubaza ndirimba ntya, nti
Yesu, n’iki cyakunkundishije?
4. Kand’ urukundo ni rwo rwazanye
Yesu kunshunguz’ urupfu rubi
Kokw arankunda, ndabizi neza:
Nanjye ndamukunda, ndamushima