Nimushim’ izina ryiza ry’ Uwiteka Rurema
Indirimbo ya 15 mu Gushimisha Imana
1. Nimushim’ izina ryiza ry’ Uwiteka Rurema;
N’ icyubahiro cye cyinshi nimucyamamaze hose hose!
Nimuvug’ urukundo rwe, bose barwumve,
Abo ku mpera y’ isi bamenye kw akiza
Amasakramentu:
Urukundo rw’ Uwiteka ruratemba nk’ uruzi
Kand’ ubuntu bwe n’ ibambe ntago bizashir’ iteka ryose
2. Nimushim’ Umwami Yesu: ni we Mwana w’ Intama
Wapfiriy’ abanyabyaha, hanyum’ agahambwa mu gituro
Maze, ku wa gatatu, yanesheje urupfu,
Arazuk’ arazamuka, yima mw ijuru
3. Kand’ umuns’ uzaza vuba, Yes’ agaruke mw isi
Kwim’ ingoma ye n’ ubwami mu cyubahiro n’ ubwiza bwinshi,
Isi n’ ijuru byombi binezerwe hamwe
N’ inyamaswa n’ inyoni n’ ibyaremwe byose
4. Icyo gihe cy’ ibirori, tuzarimba twishimye,
Twiteguye nk’ umugeni, ukw arimba yitegur’ umukwe;
Kukw umwam’ azamanuka ngw az’ adusange,
Tub’ imbata ze zera zinezerw’ iteka