Yesu, ndagukunda cyane, ndakwihaye
Indirimbo ya 144 mu Gushimisha Imana
1. Yesu, ndagukunda cyane, ndakwihaye:
Nzinutsw’ukw’ibyaha byanjye binezeza.
Mucunguzi wanjye, Yesu, nyir’ ubuntu bwose;
Ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu.
2. Ngukunze nkwitur’uko wankunze kera,
Unyigur’i Gologota, ntakwiriye.
Ngukundiy’amahwa wanyambariye mu mutwe;
Ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu.
3. Nzahora ngukunda Yes’iteka ryose.
Ngihumeka njye ndirimb’ishimwe ryawe.
Ningera mu rupfu nabwo nzagushima ntya nti:
Ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu.
4. Ni ngera mu rugo rwa So, Mwami Yesu,
Nzajya mpaguhamiriz’ iteka ryose;
Nkwikubis’imbere, nzagusingiza cyane, nti:
Ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu.