Yesu ndagukunda cyane ndakwihaye
Indirimbo ya 144 mu Gushimisha Imana
1. Yesu ndagukunda cyane ndakwihaye:
Nzinutsw’ukw’ibyaha byanjye binezeza
Mucunguzi wanjye yesu nyir’ubuntu bwose;
Ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu
2. Ngukunze nkwitur’uko wankunze kera,
Unyigur’i Gologota ntakwiriye
Ngukundiy’amahwa wanyambariye mu mutwe;
Ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu
3. Nzahora ngukunda Yes’iteka ryose
Ngihumeka njye ndirimb’ishimwe ryawe
Ningera mu rupfu nabwo nzagushima ntya nti:
Ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu
4. Ni ngera mu rugo rwa So, Mwami Yesu,
Nzajya mpaguhamiriz’ iteka ryose;
Nkwikubis’imbere, nzagusingiza cyane, nti:
Ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu