Yesu, ko wankunze, bigatum’ umfira
Indirimbo ya 143 mu Gushimisha Imana
1. Yesu, ko wankunze, bigatum’ umfira
None nakwim’ iki? Ndakwihay’ubu,
Umutima wanjye n’ ibyo mfite byose
Non’ ubyiharire: sinkir’uwanjye
2. Uhagaz’imbere y’ intebe y’ ubuntu,
Itek’umvugira k’Uwiteka, So
Mwam’ ujy’ unshoboza, ntwar’umusaraba
Nkwize n’ imbabazi z’ Uwanshunguye
3. Mwami, ndakwinginga: umpe gusa nawe:
Mpa kugushimisha, kand’unyigishe
Nige kugukunda;
Nige kukumvira,
Nshak’ abazimiye, mbakugezeho!