Untwar’ untwar’untware, Yesu
Indirimbo ya 142 mu Gushimisha Imana
1. Untwar’ untwar’untware, Yesu,
Mwami Yes’ untegeke!
Untwar’ ungir’ ’imbata yawe
Mwami Yes’untegeke!
2. Ibyaha byanjye byari byinshi:
Mwami Yes’untegeke!
Nyamara, byos’ urabijyana:
Mwami Yes’untegeke!
3. Wangabiy’ amahoro menshi:
Mwami Yes’untegeke!
Ubwo wangeze mu mutima,
Mwami Yes’untegeke!
4. Gumana nanjy’ iminsi yose:
Mwami Yes’untegeke!
Tutari kumwe, naba mfuye:
Mwami Yes’untegeke!