Mukiza Yesu, ntabara
Indirimbo ya 139 mu Gushimisha Imana
1. Mukiza Yesu, ntabara,
Kukw abantu babiri
Bari mu mutima wanjye,
Umw’ akund’und’agoma
Amasakramentu:
Ndengera! Ndengera!
Mwami wanjye, ndengera!
2. Umwe ni we Mwuka wawe
Unyiringiz’ijuru;
Und’ahor anyoshya nabi,
Ashaka kunshumuza
3. Mwami, sinkor’ ibyo nkunda,
Nubwo mpora mbyifuza
Ibibi byo ndabikora,
Nubw’iteka njya mbyanga
4. Murokoz’ umucyo wawe
Umurikire neza,
Ngo wa muntu mubi nanga
Atamperana rwose
5. Iyo nirwanya ntyo, Mwami,
Nta mahoro mba mfite
Ndagukunda, ndagushaka!
Mfasha, nesh’ uwo mubi!
6. Kiz’ imbata yaw’ irushywa,
Ihor’ ikuganyira;
Umpe n’ ububasha bwawe
Ngo njye nsinda Satani
7. Ndashak’ uburuhukiro
Mu bwami bwawe bwiza;
Mfasha ngo wa wundi nanga
Atambuza kujyayo