Numvis’ijwi ryawe
Indirimbo ya 127b mu Gushimisha Imana
1. Numvis’ijwi ryawe,
Yesu, ndagusanze,
Ndaje, Mucunguz’ unyoze
Mu maraso yawe
Amasakramentu:
Mwami w’ abami
Waramfiriye
Nje gupfa hamwe nawe,
Ye, ku Musaraba
2. Numvis’ ijwi ryawe,
Riti: Nyizigira!
Unkomereze kwizera,
Kandi, tugumane
3. Numvis’ ijwi ryawe
Ryinjiye muri jye,
Rimbwiriza kujya nkunda
Nkuko naw’ unkunda
4. Numvis’ ijwi ryawe,
Wowe, wamfiriye!
Mwami, mbane naw’ iteka;
Ni Wow’ unyizeza